Paul Kagame yagaragaje ko nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yanze kuba Perezida kuko yumvaga atiteguye kandi yirinda ko hazagira utekereza ko aricyo yarwaniraga.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na NTV yo muri Kenya cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo politike y’u Rwanda n’ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kuba agatereranzamba mu Burasirazuba bwa RDC.
Abajijwe n’umunyamakuru uko yakiriye kongera gutangwa nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ishyaka rye rya FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yavuze ko ari inshingano yemeye kubera amateka y’igihugu.
Perezida Kagame ati “Narababwiye nti ntabwo mukwiriye gutegereza umunsi nzababwira nti ibi birahagije ntabwo nzakomezanya namwe, narababwiye nti nemera izi nshingano rimwe na rimwe mu buribwe.”
Yavuze ko yasabye ubuyobozi bw’ishyaka rye kureba undi muntu ushobora kuzamusimbura mu myaka iri imbere kandi bigakorwa atabigizemo uruhare.
Ahereye aha, Perezida Kagame yagaragaje ko na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasabwe kuba Perezida ariko arabyanga kuko yumvaga atiteguye.
Ati “Naravugaga nti niba bizaba bizabe nyuma ariko atari aka kanya. Narababwiye nti ntabwo nshaka ko hazagira utekereza ko narwanaga kugira ngo mbe Perezida kubera ko nta nubwo nari nzi ko uyu munsi nzaba ndi muzima.”
Yakomeje agira ati “Naravuze nti mureke turebe undi muntu, nzaba ndi mu itsinda ry’abayobozi kandi tuzafasha uzaboneka wese. Ibyo nibyo byabaye, hari abakandida, bambaza icyo ntekereza, ndababwira nti wenda uyu ni we ukwiriye.”
Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu byagendeweho hatoranywa ugomba kuba Perezida, ari umuntu wagomba kuba amenyereye igihugu, abaturage bazi, kuruta gufata umwe mu bahungutse.
Uku ni ko Pasteur Bizimungu yabaye Perezida ariko nyuma y’igihe gito aregura.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo kwegura kwa Bizimungu kubera amakosa, hari abamwegereye bamubwira ko ibiri kuba byose bari barabimubwiye.
Ati “Nyuma uyu mugabo (Bizimungu) yaje kujya mu bibazo, bamwe mu bantu baraza barambwira bati twarakubwiye, twaraje ubushize uratwangira none ubu ni gute uzabyanga. Ni uko nabaye Perezida.”
Tariki 17 Mata 2000 nibwo Perezida Kagame yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ngo asimbure Bizimungu wari umaze ibyumweru bibiri yeguye. Yayoboye imyaka itatu nka Perezida w’Inzibacyuho.
Manda ye ya mbere yayitorewe mu 2003 n’amajwi 95%. Iya kabiri yari iyo mu 2010, ubwo nabwo yatorwaga agize amajwi 93%.
Itegeko Nshinga ryari ririho icyo gihe ryagenaga ko Umukuru w’Igihugu atagomba kurenza manda ebyiri. Gusa ku busabe bw’abaturage barenga miliyoni eshanu, Inteko Ishinga Amategeko yavuguruye Itegeko Nshinga, yemererwa kongera kwiyamamaza mu 2017.
Mu matora yo mu 2017, yagize amajwi 98,79% ahigitse Mpayimana Philippe wagize 0,73% na Dr. Habineza Frank wagize 0,48%.
Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2015, rimwemerera kuba yakwiyamamaza kugera mu 2034. Manda zindi zikurikiyeho, zizaba ari imyaka itanu aho kuba irindwi yari mu Itegeko Nshinga riheruka.
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yagaragaje ko abantu badakwiriye guhangayikira u Rwanda rwa nyuma ye kuko rumaze igihe rwubaka inzego n’abantu.
Ati “Icyerekezo kirahari, twashyize imbaraga mu kubaka abantu, kubaka inzego dukomeza no kugenda twongerera imbaraga, kugeza aho icyo gisubiza ikibazo cya nyuma ya Kagame. Nyuma ya Kagame, twashyize imbaraga mu kubaka inzego, kubaka abantu […] nimbivuga (ko ntazongera kwiyamamaza) ndabizi mu buryo bwihuse abantu bazajya hamwe babone umuntu, umuntu uzaba utandukanye nanjye, ariko bishoboka ko azaba anashoboye kundusha, ibyo birashoboka.”
Yavuze ko mu gihe hajyaho umuyobozi udashoboye, izi nzego zubatswe zitazabyihanganira.
Perezida Kagame yatanze icyizere ko na nyuma ye u Rwanda ruzakomeza inzira y’iterambere rurimo