Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Kimisagara, Iyu wa 16/4/2023 cyabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Kitabiriwe na Senateri Habineza Faustin, Perezida wa PSF mujyi Kigali, Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyarugenge, Imiryango yibuka ababo n’imbaga y’abaturage.
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gisozi no guha icyubahiro inzirakarengane zisaga ibihumbi magana abiri mirongo itanu zirushyiguyemo, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi byakomereje kuri maison des Jeunes Kimisagara.
Abafashe amagambo bose bahurije kuri uyu wari Konseye Karushara Rose n’umukobwa we witwaga Mukakayibanda ruharwa mu bwicanyi aho bishe abagabo babanje kubagirira nabi cyane, bica impinja n’ababyeyi batwite nta mpuhwe. Bati: “Ntibyumvikana ukuntu umubyeyi yakora buriya bunyamaswa”.
Mu buhamya bwe, Bwana Byiringiro Emmanuel yagarutse ku buryo Abatusi bahigwaga, akarengane banyuzemo mbere no muri Jenoside. Yasobanuye ukuntu inkotanyi zabarokoye aho zasanze Interahamwe zabagose bararasana Interahamwe zirahunga bakira batyo. Ati: “Inkotanyi ni ubuzima”,
Yasabye ko hakongerwa ingufu mu bikorwa biteza imbere Abacitse ku icumu ndetse asaba Abarokotse Jenoside gukoresha amahirwe bahabwa na Leta bakiteza imbere.
Yashimiye Umujyi, akarere, umurenge wa Kimisagara n’abanyamadini ku bikorwa byo gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyarugenge, Bwana Rukemampunzi Jean Claude yibukije ko Kwibuka ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba ibyaranze amateka y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka yaranze igihugu cyacu kugira ngo tutazasubira mu icuraburindi rya Jenoside.
DEA Emmy NGABONZIZA yagarutse ku mashuri y’abihaye Imana aho abanyeshuri batorezwaga Ingengabitekerezo ya Jenoside anatanga urugero kuri Musenyeri Vincent Nsengiyumva wari muri Komite Nyobozi ya MRND akaba yari ashinzwe gushyira mu bikorwa politiki ya MRND y’Iringaniza mu mashuri.
DEA Emmy NGABONZIZA1 yagarutse Kandi ku mbuto y’amacakubiri yabibwe n’Abakoloni agera ku bikorwa bibi by’amashyaka yavanguraga Abanyarwanda.
Yashimiye Abagore bibumbiye muri CNF, abanyamadini n’abaturage ba Kimisagara ku bikorwa byo gufata mu mugongo Abacitse ku Icumu rya Jenoside.
Tubibutse amwe mu mateka mu gihe cya Jenoside mucyahoze ari Segiteri Kimisagara:
Segiteri ya Kimisagara ,Ishyirwaho rya za bariyeri muri Segiteri ya Kimisagara ryaherekejwe n’itangwa ry’imbunda.
Bityo bamwe mu bari abakuru b’Interahamwe cyangwa se abari abakuru mu ngabo z’igihugu z’icyo gihe cyangwa se abandi bari babifitiye ububasha batanze imbunda baziha abari kuri za bariyeri kugira ngo bafashe Inzirabwoba kwikiza uwitwaga umwanzi w’imbere326 nk’uko byari byarasobanuwe na Colonel Nsabimana Déogratias.
Muri bo twavuga Majoro Mugemana na
Generali Bizimungu waje kuba umugaba w’ingabo. Abo bagabo bombi batanze imbunda baziha abantu ku Kimisagara. Generali Bizimungu yari afite umugabo w’inshuti ye bavugaga ko ashobora kuba ari muramu we bitaga Mujyarugamba Athanase alias Croix Rouge wari ufite akabari.
Icyo gihe yamuhaye imbunda kimwe n’abandi barimo Kampayana, Mbabariye na
Tadeyo umuhungu wa Mujyarugamba Athanase 327, Bariyeri yo kwa Karushara yari munsi y’urugo rwe imbere yo kwa Gakoko328.
Ugereranyije yari iteganye n’ikigo cy’amazi cya ELECTROGAZ. Karushara yanze kuyishyira mu irembo rye maze ayigiza epfo gato. Wayisangagaho abahungu be, Interahamwe yitwa Pascal, umusirikare wabaga mu rugo kwa Karushara, Sebitabi Vincent, Ndahiro, Habimana Jean Baptiste329 mwene
Mutuganyi, umupolisi witwaga Segaruka, Bakundukize Abdou, Gicumba Ladislas330, Mugabo Alphonse331, Rudomoro mwene Siméon, Nzaramba, Mubuyi n’abandi. Iyi bariyeri yo kwa Karushara ni yo yakorerwagaho inama zisuzuma ubwicanyi bwakozwe, bakamenya Abatutsi bataricwa, hagafatirwamo imigambi yo gukomeza kubashakisha.
Kuri iyi bariyeri ni ho kandi
ababaga bitwaye neza baboneraga ibihembo cyangwa bagabana ibyo basahuye mu ngo
z’Abatutsi. Aha kandi habagiwe inka nyinshi zabaga zanyazwe Abatutsi bishwe, bakazibabagira mu rugo kwa Karushara mu rwego rwo kubashimira. Iyi bariyeri yiciweho Gahunga Claude.
Ubwo basuraga urwibutso rwa Gisozi.
Perezida wa Ibuka ubwo yarimo gutanga ikiganiro.
DEA Emmy NGABONZIZA, ubwo yarimo gutanga ikiganiro.
Hari n’inzego z’umutekano.
Hari abayobozi batandukanye.
Karisa , Gutifu w’umurenge wa Kimisagara Ku rwibutso atanga ubutumwa.
Gitifu yabafashije kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo bari ku rwibutso rwa Gisozi.
Hari abaturage batandukanye.
Ubwo bari ku rwibutso basobanurirwa abateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.