Kuri uyu wa 30/05/2021 kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi byakomereje ku rwibutso rwa jenoside yakorerwe abatutsi rwa Ngororero
Igikorwa cyaranzwe n’ibiganiro bitandukanye:
1. Ku mateka ya jenoside, ingengabitekerezo yayo n’ibyaha bifitanye isano nayo
2. Uhagarariye umuryango mugari w’abarokotse jenoside mu Karere ka Ngororero yavuze ko batazahwema kwibuka, anasaba ko abazi aho imibiri iherereye baherekana igashyingurwa mu cyubahiro.
3 Perezida wa Ibuka yashimiye ubuyobozi butahwemye kuba hafi abacitse kw’icumu ubu bakaba bamaze gutera intambwe ikomeye biyubaka.
4. Mayor Ndayambaje Godefroid yihanganishije abarokotse jenoside, agaya ubuyobozi bubi bwateguye jenoside bukanayishyira mu bikorwa.
Yijeje abarokotse jenoside ko Akarere kazakomeza kubafata mu mugongo kanabafasha kubonera ibisubizo ibibazo baba bahuye nabyo.
Igikorwa cyaranzwe kandi no kunamira inzirakarengane 8,473 ziruhukiye kuri ruriya rwibutso no gushyingura mu cyubahiro imibiri 2 yabonetse.
Abandi bitabiriye igikorwa: VM/ASOC Madame MUKUNDUHIRWE Benjamine, abayobozi b’inzego z’umutekano, abahagarariye umuryango mugari w’abarokotse jenoside mu Karere ka Ngororero n’abakozi b’umurenge wa Ngororero.