Mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa 10 Mata 2022, habereye muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Ngororero. Ni umuhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, Abasenateri, Abadepite, Inzego z’umutekano, Imiryango y’abafite ababo bashyinguye kuri uru rwibutso n’abaturage ba Ngororero.
Mu buhamya bwatanzwe na Rurangwa Appolinaire umwe mu barokotse Jenoside wari warahungiye mu ngoro ya MRND, yavuze inzira y’umusaraba banyuzemo n’uburyo Abatutsi bari bahahungiye batwikiwemo bigaragaza ubugome ndengakamere bw’abicanyi bakoze Jenoside.
Uwari uhagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside baje kwibuka ababo, yavuze ko hagiye kwandikwa amateka yayo mu Karere ka Ngororero asaba umuntu wese waba afite amakuru kuri iyi Jenoside kuyashyikiriza itsinda ribishinzwe.Yagaragaje kandi ko hanenewe kubakwa inzibutso nziza muri aka Karere zihesha icyubahiro abahashyinguye, kuri iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere bukaba butangaza ko hari gutegurwa uburyo inzibutso zakubwakwa neza zirimo urwibutso rwa Kibirira, Kesho muri Muhanda n’urwa Ngororero.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngororero, Bwana Niyonsenga Jean d’Amour, yasabye ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngororero atakwibagirana. Asaba kandi umuntu wese waba azi aho imibiri y’abazize Jenoside iherereye gutanga amakuru igashyingurwa mu cyubahiro.
Avuga ku mibereho y’abacitse ku icumu, Perezida wa Ibuka yagaragaje ko hari amacumbi 239 y’abarokotse Jenoside akeneye gusanwa ndetse hakaba n’abandi bakeneye kubakirwa. Yasabye Guverineri w’Intara kubakorera ubuvugizi abakecuru n’abasaza batishoboye kugira ngo bakomeze kubona inkunga y’ingoboka. Bwana Niyonsenga Jean d’Amour kandi yavuze ku manza z’Inkiko Gacaca aho ngo hari izitarangizwa ibi bikabangamira ubumwe n’ubwiyunge.
Abaturage ba Ngororero bari bitabiriye umuhango wo kwibuka
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, mu ijambo rye yashimiye Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME wari uziyoboye kuba zarabohoye Igihugu, ati”ubutwari bwabo nibwo butuma tubasha guterana tukibuka abacu bazize Jenoside”. Yagaragaje ko kuva kera Abanyarwanda bari bunze ubumwe nyuma haza politiki y’Abakoloni ya “Mbatanye, mbayobore” yababibyemo amacakubiri yaje gushyigikirwa n’ubuyobozi bubi ariyo yaje kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Intara yihanganishije Abarokotse Jenoside abasaba gukomeza kurangwa n’ubutwari mu kwiyubaka. Kimwe n’abandi bamubanjirije, Guverineri nawe yasabye abafite amakuru y’aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iherereye bayatanga igashyingurwa mu cyubahiro bityo abarokotse bakaruhuka.Yasabye buri wese kwamaganira kure no kwitandukanya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga. Yahamagariye urubyiruko kurwana uru rugamba by’umwihariko. Agaruka ku bibazo byagaragajwe na Perezida wa Ibuka ku mibereho y’abacitse ku icumu, Umuyobozi w’Intara yasabye ubuyobozi bw’Akarere gukurikirana ibibazo byagaragajwe no kubishakira ibisubizo.
Muri uyu muhango kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibniri 212 yabonetse vuba, iyi ikaba yiyongera ku yindi igera ku 4,845 isanzwe iruhukiye muri uru rwibutso rwa Ngororero.
Gushyingura imibiri 212 yabonetse
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngororero, Niyonsenga Jean d’Amour
Rurangwa Appolinaire, warokotse Jenoside