Ni mukiganiro twagiranye na KAREMERA Emmanuel umwe mubarokotse jenocide yakorewe abatutsi batuye mu murenge wa musha mu cyahoze ari commune gikoro,ubu hasigaye hagizwe n’imirenge ariyo musha,mwulire,fumbwe na gahengeli,yadusangije ku mateka ya mbere jenocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 ndestse na nyuma yayo. Akaba yarabayeho umusirikare igihe gito kuva 1992 kugera mu mpera 1994. Akaba ari umugabo wiyubatse nyuma yo gushegeshwa n’ibihe bibi .
“Nari mfite abavandimwe bari batuye mumurenge wamusha ahantu bita karifuru,najyaga mpaza nje kubasura rimwe narimwe kuko ababyeyi banjjye bahavuye muri 1959 bahunze.”
Muri 1987 nibwo twahageze tuvuye mubuhunzi twitwa abanyamahanga kandi naho twari turi twari abanyamahanga, Ubuyobozi bwariho icyo gihe buratubwira ngo dusubire iyo tuvuye,hari bugurumesitire bitaga BISENGIMANA Paul.
Icyo gihe nari kumwe na mushiki wanjye baradufata batujyana kuri commune tugeze kuri baravuga ngo tuvuye mu byitso kwa MUSEVENI,mugitondo nibwo baje kutujyana kuri perefecture ya Kigali ngali aho yari iri I Kigali, tuhageze batubaza ibibazo byinshi,batubwirako turi abanyarwanda ariko natwe mu kwikiza kugirango tudafungwa twavuze ko hari abanyeshuri bajyenzi bacu twaje gusura bahise baduha amasaha 24 kuba tu takiri mu gihugu.
Ariko kwa kudakomeza kuba mu gihugu nabwo umuntu yari afite uburenganzira mu gihugu cye. Kuko naguha nkurugero mu mashuri barazaga bakabaza uti abatutsi ntibagahe abahutu ni bagahe ndetse nu mubare wa batwa barimo.
Hagati ahogaho hari icyari k’ibyihishinyuma ariko nkabatoya ni bari kubimenya ariko abakuru bo 1959 bo bari kubimenya. Gusa bwacyeye mu gitondo dusubira aho twari twaturutse muri Uganda aho ababyeyi bacu bari bari ariko tujyana agahinda. Ibaze kuba waravukiye mu buhugiro ukagira amahirwe ugasubira mu gihugu cyawe wakigeramo baguha amasaha make yo kuba ucyi vuyemo byari ikibazo gikomeye.
Mu mibereho y’ubuhunzi burya uko byajyenda kose amahanga arahanda. Twari dufite byose twari tworoye,abahinga ba rahingaga ariko mu mashuri bikagorana ugasaga abana bamwe bariga bitwa amazina y’abanyamahaga kugira babashe kwiga. Dugakora byose ariko wagera nk’imbere ukumva umuntu arakubwiye ngo we mukimbizi cg urimpunzi bikagushegura umutima.
Mugihe cyo kugaruka twasanze igihugu cyarabaye icuraburindi bamwe mubabyeyi twasanze barabishe mu Genocide yakorewe abatutsi 1994 na hahandi twari twarasize umuryango tuza tuhasanga ipfubyi urumvako igihugu cyari amari yari imiborogo abantu barashize,
igihugu cyarabaye amatongo.
Mukubaka igihugu byaru guhera kuri zeru nabwo byari byoroshye haba kubarokotse ndetse noku bari bahugutse bavuye mu buhungiro. Ariko nabwo twariguheranwa n’agahinda ahubwo twagomba kwiyubaka. Duhera hasi murugamba rwo kwiyubaka dushakisha ibyo dukora abari bato igihugu kibafasha kwiga,abacitse kw’icumu igihugu cyira bubakira bafatana mugogo. ndetse na bandi bahunze igihugu basize bakoze genocide, bwa buyobozi bwacu bwiza bwatumye tugaruka no mu gihugu nibwo bwa bagaruye abagomba guhanwa barahanwa abemeye ibyaha bara barirwa.
Tuje muri 1994 twasanze mu riyo miryango hari abarokotse si byeko hari batatu bishwe nipfu zitandukanye ariko abandi bane bo bara cyariho. Ariko indi imiryango ndetse nabayi ko mokaho Barashize.
Kuko ndabyibuka nkaho twazaga gusarura kwa Garate umukobwa we mukuru witwaga Beatrice ba mwincanye n’abana be bane,mama wabo baramwica witwaga Odetta Mukamurigo bamwicana nu mukobwa we mukuru witwaga Garatia na buzukuru be ariko ndashima Imana ko haraba babashije ku rokoka ubu bakaba bakomeye kandi bi beshejeho ndetse baka beshaho n’abandi.
Ibi birombe rero nibyo koko haguyemo abantu benshi kuko iriya kiriziya iherereye imusha bayiciyemo abantu benshi cyane, bamara kubinca bakazana baka bajugunya muri bi birombe,Ahari ikinongo kirere cyari gifite metero 52 zubu jya kuzimu.
Amateka rero y’icyo kinongo bashyiragamo imibiri y‘abatutsi baba baga bamaze kwicwa muri kiliziya ba gafata amakamyo agapakira iyo imibiri ikaza ikamenwa muri cyo kinongo kirekire.
Aho rero niho twabanje kubuka urwibutso bitewe nuko icyo kinogo cyari kirekire icyo gihe ubuyobozi bwariho bu hagarariwe na rugumesitere waruriho witwaga Mutezintare jean bosco nibo bafashe umwanzuro wo gusimata icyo kinongo bitewe n’uburyo byari bigoye gukuramo iyo mibiri.
Ariko kubufatanye na bayobozi bibi birombe na bancitse kw’incuma hano imusha, nta bashimira cyane kuko ari intwari bakoze ibikorwa bikomeye cyane,natwe rero batubwira turafatanya, ndabyibuka twakoranye inama nabarimo; NTABAHIRE Anasthase,Joseph, ntundi mugabo uherutse kwitaba Imana witwaga Rugambage na jamali warutuye hafi y’umurenge. ubwo rero twara hamagaranye twese turicarana twiga kuburyo abantu bazava muri cyo kinogo cyari gifite metero 52.
Kuko twari tumaze kumenya amakuru ko aba haraba manutse hasi muri cyobo bageze hasi muri za metero 52 batigeze batangirwa nti byuma byarimo. Ubwo rero dufatanya n’ubu buyobozi bwibyo birombe ndetse nu munyamabanga nshirwa bikorwa wa musha witwaga Kayihura Darius barandufasha cyane avugana na karere ubwo dutagira gutanaya inzira zigerayo.
Tumaze kuzi tuganya abantu tubakuramo, havuyemo imibiri ya bantu ibihumbi 5 birega arinabyo bishyiguye hari ku rwibutso rushya rwa musha.
Tugarutse ku rubyiruko iyo ururebye ubu usaga ruri mu kirere. intama nta rugira ”rwabanje ru kicara ru gashiga imizi rukamenya amateka y’igihugu cyacu bamara kumenya ayo mateka bakana kunda igihugu”. Banza umenye iguhugu cyawe ugikunde ugi kundishe n’abandi
Ntarindi banga rero ubona impamvu igihugu cyacu gitera imbere buri munsi nuko intwari z’abanyarwanda nubwo zahunze inzindi zika rusigaramo bakajya no kwiga.
ubwo bumenyi rero bara buzanye ba buhuriza hamwe buvamo ikintu kimwe gikomeye aricyo iki gihugu mubona.
Abanyarwanada baca umugani ngo ”ujya gutera uburezi arabwi banza”ntuhuga aho ukomoka wa muntu wa shatse ku gutsemba azabona aho ahera akubyine ku mubyimba. Ahubwo banza uzamure ha handi uri na ho utuye n’ababyeyi bawe aho batazavuga ngo twasize ikigwari ahubwo bazavuge ngo twasize intwari kuko nabo bari bara komeye ku gicumbi cyabo. Urubyiruko rero ni rukure amaboko mu mifuka bakunde igihugu cyabo bana gikorere.
Ndashimira rero leta yazanye gacaca kuko wa sangaga abantu ba rahigaga aba biciye ugasaga bitewe nu rwago rwabaga ruhari umwe bara mubeshyeye undi bakamukigira ikibaba. Ariko aho gacaca iziye icukumbura byabindi byose. ufunzwe wareganaga ara rekurwa, uhamwe n’icyaha nkuko itegeko ri bitegenyaga arafungwa ariko noneho nu wasabye imbabazi ara zihambwa. Ubwo rero mu gusaba imbabazi uzi aho uwawe ashyinguwe uka mushyigura mu cyubahiro bi kugaruri icyizere nawa muntu wateye intambwe aka gusaba imbabazi ukazimuha.
Twagize ubuyobozi bwiza rero butwigisha gukundana hamwe no kugira ubumwe nkanyarwanda. bitadukanye na cyera aho wasaga bari bimakazaga urwago ati “umututsi ni nzoka bati umututsi yagize gutya wasubira mu mateka ugasaga umututsi ntacyo yagukoze” ariko ibyo byose byaterwaga nu buyobozi bubi bwariho.
Ubu rero dufite ubuyobozi bwiza budukundisha gukudana ,kuko u Rwanda nu buyobozi bwarwo rwi makaje ubumwe bwa banyarwanda.
Ariko hara cyari ikibazo cyane kubacitse kw’icumu cyabagize uruhare muri genocide binagiye umutima badashaka gutaga amakuru ugasaga imyaka 29 irashize umuntu atarabona uwe. uwo muntu na ziyubuka nka wa wundi washyiguye uwe neza, kuko we ubu ara cyashakisha. Ubwo rero nasaba wa wundi uki nagiye wa mutima ya bohoka akabwira wa munyarwanda wese utarabona aho uwe ashyiguye akazanwa aga shyigurwa mu cyubahiro.
Mu mibanire rero yo kumpande zombi ni myiza umuco waragarutse,abantu bashyigirana urwikwe rwashize igihugu kiri gutera imbere.
Nkaba shishikariza urubyiruko gukunda igihugu, ku gikorera ndetse kwita ku mateka yacu.