ku wa 07 Mata 2023, mu Karere ka Nyamagabe kimwe n’ahandi mu Gihugu hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 maze abaturage basabwa kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside ndetse no kwirinda gukomeretsa abarokotse.
Ni umuhango watangirijwe ku rwibutso rwa Nyamigina ruri mu Murenge wa Tare aho hahuriye abayobozi, abarokotse ndetse n’abaturage b’uyu Murenge.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri yasabye ko igihe cyo kwibuka kirangwa n’ituze, ubumuntu n’ubworoherane.
Yagize ati “abarokotse jenoside yakorewe abatutsi baracyafite ibikomere batewe nayo bibaza impamvu biciwe, batotejwe ndetse bamwe bakibaza impamvu bafite ibikomere batewe na jenoside nk’ihungabana n’ubundi burwayi. Iki ni igihe cyo kutabakomeretsa ukundi, ni igihe cyo kubakomeza twirinda amagambo akomeretsa, apfobya, ahakana n’aha ishingiro jenoside yabakorewe”.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko ari igihe cyo gushyigikira incike, abapfakazi n’impfubyi ndetse kikaba n’igihe cyo kubereka urukundo.
Umuyobozi w’Akarere yasabye ababyeyi n’abantu bakuru muri rusange kuganiriza abana bakababwiza ukuri ku mateka y’u Rwanda birinda kuyagoreka no kugendera ku binyoma by’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clothilde akaba yari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, kongera gutekereza no kuganira ku mateka yaganishije Igihugu kuri jenoside.
Yagize ati “Iyo twibuka jenoside yakorewe abatutsi twibuka abatutsi bishwe, twibuka ibihe bikomeye by’itotezwa babayemo mu buzima bwabo bwose. Uyu munsi turabibuka, tukabunamira, tukabasubiza agaciro bambuwe. Tuzirikana indangagaciro zabaranze mu gihe bari bakiriho ndetse bikaba byaratumye abasigaye barazigize impamba”.
Muri uyu muhango, abayobozi, abarokotse ndetse n’abaturage bunamiye kandi banashyira indabo ku rwibutso rwa Nyamigina rushyinguyemo 4201 bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruri mu Murenge wa Gasaka, abayobozi ndetse n’abaturage bacanye urumuri rw’icyizere ndetse bunamira banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo abarenga 50,000 bashyinguye muri uru rwibutso.
Ikaze muri
Nyamagabe
KWIBUKA29: NYAMAGABE HATANGIYE ICYUMWERU CY’ICYUNAMO N’IMINSI 100 YO KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Ku wa 07 Mata 2023, mu Karere ka Nyamagabe kimwe n’ahandi mu Gihugu hatangifye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 maze abaturage basabwa kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside ndetse no kwirinda gukomeretsa abarokotse.