“Ihungabana nagize rya mbere ni ukubura abantu, mburira abantu mu kiliziya, umugabo bahise bamwica ku ikubitiro n’umwana w’imfura, nsigarana uwo w’amezi atatu.”
Biravugwa na Jeanne Mukansonera w’imyaka 55, ubu arimo gukira ihungabana yabanye naryo kuva mu 1994 nyuma yo kubona no kurokoka ubwicanyi bwatwaye abe.
Indwara zo mu mutwe zitandukanye zisanzwe mu bibazo byugarije Abanyarwanda muri iki gihe, ariko ihungabana n’agahinda gakabike mu barokotse ni zimwe mu zibakomereye.
Ubushakashatsi bwatangajwe mu 2018 n’ikigo cya leta gishinzwe ubuzima (RBC) buvuga ko 20% by’Abanyarwanda “bagendana n’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ibibazo byo mu mutwe”.
Dr Jean Damascène Iyamuremye ukuriye agashami k’ubuvuzi bw’izo ndwara muri RBC yabwiye BBC ati:
“Indwara yiganje mu baturage muri rusange ni iy’agahinda gakabije, [iyo] mu baturage bose ni hafi 12%, ariko wagera mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi ikagera kuri 35.2%, ni abantu benshi.”
Imiryango irengera abarokotse jenoside ivuga ko ubu hari gushyirwa ingufu nyinshi mu gufasha abafite ihungabana n’ibi bibazo byo mu mutwe bikomoka kuri jenoside.
“Ngenda numva mba muzima”
I Ntarama mu karere ka Bugesera, hamwe hakorewe ubwicanyi ndengakamere ku Batutsi benshi, hashyizwe ikigo cy’isanamitima n’ubudaheranwa ‘Aheza Healing Center’, niho nasanze Mukansonera n’abandi bagera ku 10 barimo gufashwa.
Mukansonera avuga ko arimo gukira ihungabana n’agahinda gakabije.
Ati: “Ibimenyetso nabonaga ni uko numvaga ntashaka kujya gutanga ubuhamya kandi narabonye byinshi, nkumva ndigunze, numvaga ntashaka kujya kwibuka, mu gihe cyo kwibuka numvaga ntashaka no gufungura radio ngo numve ibiganiro.
“Ariko nyuma yaho ngenda nkira, ngenda numva mba muzima.”
Josiane Umulisa, umukozi wa ‘Aheza Healing Center’, avuga ko umunsi ku wundi bagikomeza kwakira abafite ibibazo bitandukanye byo mu mutwe bivuye ku ngaruka za jenoside, ariko ko hari na benshi bamaze gukira.
Umulisa avuga ko barimo gufasha abantu bagera ku 4,800 bakubiye mu matsinda, ariko bakagira n’ubujyanama bwo gufasha abantu ku giti cyabo, iyo bibaye ngombwa.
Yabwiye BBC ati: “Ubwo bujyanama bw’umuntu ku giti cye kubera ko bufata umwanya, nkanjye njyenyine mu myaka ibiri maze hano maze gufasha abantu bagera kuri 85. Na bagenzi banjye bandi n’abagiye bahaca bafite abo bagiye bafasha.
“Iyo dukoze imibare muri ubwo bujyanama bw’abantu ku giti cyabo usanga tumaze kugera ku bantu 200 baciye hano.”
Naphtal Ahishakiye, wo muri IBUKA-Rwanda avuga ko ihungabana ari “inzitizi” ku buryo bwose watekereza gufashamo umuntu.
Ati: “Ntabwo wafasha umuntu gutera imbere ngo umuhe amafaranga y’umushinga, ntiwamworoza inka, yewe n’ibyo kwiga, iyo hari ikibazo cy’ihungabana usanga ibyo ukora byose navuga ko bipfa ubusa.
“Ni ngombwa rero ko abantu bashyira imbaraga mu kibazo cy’ihungabana ngo turebe ko ubuzima bwagenda neza kurushaho.”